Ese ibi nta kibazo byaguteza?
Nibyo byakiguteza kuko akenshi ushobora kwisraanga wahombye igikoresho cyawe mu gihe ucometse ibintu utazi kuri ibi bikoresho aha reka dufate urugero ku gakoresho gasa neza na flash disk ndetse bigoye kuba wahakana ko atariyo.
imikorere ya USB kller ni iyihe?
USB killer iyo icometswe yinjiza 5V DC (volte ishanu) igasohora volts zigera kuri 200V DC
mu gihe kingana na 100ms kugeza ku masegonda abiri,icyo gihe za volts zigarutse zinjira muri mudasobwa yawe cg mu kindi gikoresho wacometseho USB killer.
ibikoresho bimwe na bimwe bya company zitandukanye nka HONEY WELL,NOKIA,APPLE,PANASONIC,CISCO,.... bikoze ku buryo iyi USB killer itabigiraho ingaruka.
siko buri muntu wese yashobora gutunga biriya bikoresho byavuzwe haruguru kuko ibyinshi birahenda ahubwo hari ubundi buryo bwo kirinda ibi bibazo.
ese ubu buryo ni ubuhe?
"Sync stop" cg "USB condom" ni akandi gakoresho kagufasha mu kurinda izi ngaruka aho ubanza kugacomeka kuri mudasobwa cg ahandi mu buryo bwo kurinda ibyinjira muri USB ports zawe.tuzabagezaho uburyo ushobora gukoresha sync stop kuri ports zose za USB ya mudasobwa yawe.
Sync stop ikoze mu buryo bita optocoupler/optoisolator(ku bazi elegitoroniki murabizi) ku buryo nta volts zirenze izinjiye zishobora gusubira inyuma ngo zangize igikoresho.
Ni ngombwa ko dufata icyemezo cyo gucomeka ibisa nka flash disks byose kuri mudasobwa cg ahandi utabanje kugenzura niba ari Flash disk ya nyayo koko.
uramutse ushaka kuduha igitekerezo cg kutubaza watwandikira kuri email yacu:solveitrwa@gmail.com cg ukatwandikira kuri numero zikurikira:0785045781/0785726601.
Dukomeze twibere mu isi iryoshye y'ikoranabuhanga.
SOLVE IT RWANDA






No comments:
Post a Comment