uyu munsi turarebera hamwe icyo bita "Drivers" ariko by'umwihariko iza mudasobwa.
Drivers ni iki?
⇾Drivers ni ama programu y'ingenzi afasha motherboard ya computer kugirana imikoranire n'ibindi bintu bicometse kuri motherboard.
Bikora bite?
Reka dufate urugero rw'umuntu,iyo umuntu aje mu nzu yawe utamuzi ushobora kutamenya ngo ni iki akora niki ashaka ese ni muntu ki mu gihe atakwibwiye cg c hatabayeho kwibwirana.
ni kimwe rero nukuvuga ngo ubusanzwe mudasobwa ishobora kuba itazi ngo ese ni ibiki biyicometseho mu gihe utabashije kuyisobanurira.
Kenshi na kenshi iyo umaze gukora operating system installation,ibigize computer cg c chips zimwe na zimwe zibura ama programu yatumaga mudasobwa iyamenya.
aha ni hamwe uzasanga mudasobwa idasohora amajwi,ntifata internet,ukina video ikaza imeze nabi,inyuguti nini cyane n'ibindi.
Drivers zikora zite?
Mu gihe ubona mudasobwa yawe itari kubyitwaramo neza hari ibintu bimwe itari kugukorera neza biturutse ku mpamvu zavuzwe haruguru ukeneye gushyiramo drivers kugirango buri kintu cyose gicometswe kuri mudasobwa kibashe kumenywa nayo.
Drivers ziza zifunze muri package imwe ariyo bita"Driverpack Solution" noneho iyo uyifunguye ikora scan y'amwe mu ma drivers akenewe cg c ama driver akeneye update mkuko bigaragara hasi:
Siko ama drivers yose akenewe uzayasanga muri iriya package ahubwo amwe uzasanga ari kuri icyo gikoresho bityo ntibigorane kuba yaba installed urugero twafata nka flash diks,Hard disks,Memory cards n'ibindi.
izi zifite icyo bita "plug and play "bisobanuye ko uko uyicometse ama drivers ahita ajyamo itanabigusabye.
Aha drivers zijyamo zitabanje kubikubaza
Ni ingenzi kwihutira gushyira drivers zikenewe muri mudasobwa igihe cyose umaze gu formata mudasobwa yawe kugirango imikorere yayo ikomeze kuba ntamakemwa.
Sangiza abandi ubu butumwa bw'ingirakamaro.
Ese waba ufite ikibazo cyama drivers,ukeneye kumenya aho wayakura ? ,ni gute nakenstallamo drivers?
⇾igisubizo ntakindi uretse kuduhamagara kuri 0785045781/0785726601 tukagufasha cg ukatwandikira kuri email yacu: solveitrwa@gmail.com
ᣉIcyi Cymweru dufite promotion yo gutanga serivise zacu ku buntu mu gihe muduhamagaye kuri nimero ziri hejuru.




No comments:
Post a Comment